
U Rwanda rwahawe miliyoni 100$ (arenga miliyari 144 Frw) azafasha mu kunoza ubwikorezi bw’abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.
Ni amafaranga yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi akazatangwa binyuze mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Iterambere, IDA((International Development Association), mu rwego rwo gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wiswe ‘Rwanda Urban Mobility Improvement (RUMI)’, ugamije kuzana ibisubizo bitangiza ibidukikije mu bw’ikorezi.
Itangazo ryasohowe na Banki y’isi rivuga ko ibikorwa nyamukuru bizibandwaho birimo kubaka ikigo gikomatanyije mu itwarwa ry’abantu, gushyiraho imihanda yihariye y’amabisi, kongera inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare zihuza ahantu hatandukanye, ndetse no gutangira gukoresha amabisi akoresha amashanyarazi ndetse no kubaka sitasiyo zazo.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yavuze ko uwo mushinga uzafasha abaturage by’umwihariko abagore n’urubyiruko kubona imirimo na serivisi.
Ati “Bizafasha Umujyi wa Kigali kugera ku ntego yawo yo koroshya ubwikorezi bwa rusange, kuba umujyi ukeye ariko unabungabunga ibidukikije. Hagamijwe kandi gutuma ingendo zoroha, abantu bakabona uko bagenda, batekanye nta n’umwe uhejwe.”
Banki y’Isi ivuga ko mu Mujyi wa Kigalki, byibuze umuntu umwe muri batatu ari we ubashaka kugera ku kazi mu gihe cy’isaha, yakoreseheje uburyo butwara abantu mu buryo bwa rusange.
Aya mafaranga azifashishwa mu kubaka uduhuzanzira dufasha abantu kugera ku mirimo, ku ishuri ndetse n’ahandi mu buryo bworoshye no gutuma Gare ya Nyabugogo iba imwe mu nziza dore ko iteganya kujya yakira abagenzi ibihumbi 180 ku munsi mu 2030.