
Umukinnyi w’ikipe ya Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Portugal Diogo Jota yapfiriye mu mpanuka y’imodoka mu gace ka Zamora mu majyaruguru ya Espagne nk’uko Guardia Civil – urwego rushinzwe umutekano muri icyo gihugu rwabibwiye BBC News.
Umuvandimwe we, Andre Filipe, na we yapfiriye muri iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu.
Imodoka ya Lamborghini ya Jota bari barimo, yataye umuhanda kubera guturika ipine ubwo yariho ica ku yindi, nk’uko Guardia Civil yabitangaje.
Aho iyo modoka yaguye yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro, bombi nyuma byemejwe ko bapfiriyemo.
Diogo Jota w’imyaka 28 yari amaze ibyumweru bibiri ashyingiranywe na Rute Cardoso umugore bafitanye abana batatu kandi bakundanye kuva ari bato.
Ikipe ya Liverpool Football Club, mu 2020 yaguze Diogo miliyoni £41 imuvanye muri Wolves, yatangaje ko itewe agahinda n’urupfu rwa Diogo Jota, nyuma yo kumenyeshwa iyo mpanuka yabereye muri Espagne.
Liverpool ivuga ko muri aka kanya ntacyo yatangaza kirenzeho, isaba kubaha ubuzima bwite bw’umuryango wa Diogo na André.
Naho ikipe ya FC Porto yatangaje ko iri “mu kiriyo” kubera urupfu rwa Diogo Jota na André Silva bombi bazamukiye muri iyi kipe.
Mu itangazo iyi kipe yashyize ku rubuga X yagize iti: “Mu gutungurwa, n’akababaro gakomeye, twihanganishije umuryango n’inshuti za Diogo Jota n’umuvandimwe we André Silva na we wabaye umukinnyi wacu mu bakiri bato”.
Yongeyeho iti: “Muruhukire mu mahoro” iruhande rw’ifoto y’aba bavandimwe bambaye imyenda ya FC Porto.