
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo ari mu bashenguwe n’agahinda kubera urupfu rwa Diogo Jota bakomoka mu gihugu kimwe.
Kuri uyu wa Kane ni bwo hagiye hanze inkuru y’akababaro ko Diogo Jota wakiniraga ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza n’ikipe y’igihugu ya Portugal yitabye Imana ari kumwe n’umuvandimwe we Andre Silva bazize impanuka y’imodoka bakoreye muri Espagne.
Nyuma y’ibi abakinnyi ndetse n’amakipe atandukanye berekanye ko babajwe n’urupfu rw’uyu mukinnyi w’imyaka 28 wari umaze iminsi 10 akoze ubukwe n’umugore we.
Muri abo harimo Cristiano Ronaldo bakinanaga mu ikipe y’Igihugu ya Portugal. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati: “Ntabwo byumvikana, uburyo twari kumwe mu ikipe y’Igihugu ndetse n’uburyo waherukaga gukora ubukwe.
Ku muryango wawe umugore wawe, hamwe n’abana bawe, ndabihanganishije kandi mbifurije gukomera muri ibi bihe. Ndabizi ko buri gihe uzahorane nabo, uruhukire mu mahoro Diogo Jota na Andre. Tuzabakumbura”.
Uyu mukinnyi wakinaga asatira nka nimero 9 cyangwa anyuze ku ruhande rw’ibumoso yatangiye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga ahereye mu ikipe ya Pacos de Ferreira y’iwabo muri Portugal muri 2014.
Nyuma yanyuze mu yandi makipe arimo Atletico Madrid, Porto na Wolves yavuyemo muri 2020 yerekeza muri Liverpool. Diogo Jota yatangiye gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal muri 2014 ahereye mu ikipe y’abato batarengeje imyaka 19.