\Mark Zuckerberg ukuriye sosiyete ya Meta ifite Instagram yagorewe mu rukiko ubwo yageragezaga kurengera sosiyete ye ku byo ishinjwa, aho bivugwa ko yibanze kugira abana bato imbata z’imbuga ze, bigashimangirwa n’inyandiko z’imbere mu kigo zari zazanywe mu rukiko.
Yavuze ko abavoka “bashakaga gusobanura nabi” ibiganiro byagaragajwe nk’igice cy’urubanza rukomeye i Los Angeles ku birego niba imbuga nkoranyambaga nka Instagram zigira abana imbaga.
Bwari bwo bwa mbere Zuckerberg agaragaye mu rukiko, nyuma y’imyaka myinshi yo kugira impaka zikaze ku mikorere ya Meta, ikigo kandi gifite WhatsApp na Facebook.
Ni urubanza, rurimo gukurikiranwa cyane kubera ingaruka rushobora kugira ku zindi manza nyinshi zisa na rwo. Muri uru rubanza kandi, YouTube ya Google nazo ziri mu baregwa .
TikTok na Snapchat na bo bari batumijwe, ariko bo ibyabo byakemutse mbere y’uko urubanza rutangira kandi ibyumvikanyweho ku mpande zombi ntibyigeze bimenyekana.
Meta yagiye ivuga kenshi ko ishyiraho ingamba zo kurengera abana bakoresha imbuga zayo kandi ikabuza abantu bari munsi y’imyaka 13 gukoresha izo mbuga.
Ariko mu rukiko, Mark Lanier, umwavoka uhagarariye abaregwa, akaba azwi ku mazina ahinnye ya K.G.M, yagiye agaragaza ubutumwa bw’imbere mu kigo, emails, n’ubushakashatsi byerekana ko Zuckerberg n’abandi bakozi ba Meta bigeze kuganira ku ikoreshwa rya Instagram na Facebook bikozwe n’abangavu hamwe n’abasore bato.
Email imwe yo mu 2019, yoherejwe kuri Zuckerberg n’abayobozi batatu bakuru ba Meta, yagaragazaga ikibazo cy'”urugero rw’imyaka rudashyirwa mu bikorwa” ku rubuga rwabo.
Inkuru y BBC
