Ibisuko, perike n’imisatsi yongerwamo bishobora kuba birimo ibinyabutabire bifitanye isano na kanseri
Ibisuko, perike cyangwa ubundi bwoko bw’imisatsi yongerwa ku mutwe, bikoreshwa n’abagore benshi ku isi, bishobora kuba birimo ibinyabutabire bifitanye isano na kanseri y’ibere, ihungabana ry’imisemburo n’ibibazo by’imyororokere. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bunini bwa mbere bwakorewe muri uru rwego.
Abashakashatsi basanze hari ibinyabutabire hafi 50 muri buri cyitegererezo cy’imisatsi yongerwa ku mutwe basuzumye, yaba ikomoka ku bantu cyangwa ikorwa mu nganda, harimo perike, ibisuko n’izindi misatsi imeze nk’iyo.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu kinyamakuru cya American Chemical Society, bituma hasabwa ko uru rwego rucungirwa hafi kuko rufite agaciro k’amafaranga menshi, kandi n’abakoresha iyi misatsi bagahabwa amakuru ahagije ku ngaruka zayo.
Muganga Elissia Franklin wayoboye ubu bushakashatsi yagize ati: “Dukwiye kwitondera cyane ibigo bikora ibi bicuruzwa bidafite amabwiriza akomeye yo kurinda ubuzima bw’ababikoresha.”
Abahanga bavuga ko ibisuko, perike n’indi misatsi yongerwa bishobora kugira ingaruka zikomeye kuko bimara igihe kirekire ku mutwe kandi bikaguma bikora ku ruhu.
Elissia Franklin yongeyeho ati: “Iyi misatsi ishobora kumara igihe kirekire iri ku ruhu rw’umutwe no ku ijosi, rimwe na rimwe amayinga menshi cyangwa amezi itavanyweho,” ibintu bishobora guteza ingaruka ku buzima mu gihe kirekire.
