{"id":155,"date":"2026-11-23T19:23:25","date_gmt":"2026-11-23T19:23:25","guid":{"rendered":"https:\/\/theimpact.rw\/?p=155"},"modified":"2026-11-23T19:23:26","modified_gmt":"2026-11-23T19:23:26","slug":"ibibazo-kenya-na-congo-kinshasa-byari-bifitanye-babikemuye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/theimpact.rw\/?p=155","title":{"rendered":"Ibibazo Kenya na Congo Kinshasa byari bifitanye babikemuye"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibyo byatangajwe mu itangazo rihuriweho ryasohotse nyuma y\u2019inama yahuje aba bakuru b\u2019ibihugu byombi ku wa 22 Ugushyingo 2026, yabereye i Oyo muri Congo Brazzaville, ihuriza hamwe abakuru b\u2019ibihugu bane ngo baganire ku bibazo bireba umubano wa Congo na Kenya, amahoro n\u2019umutekano mu karere<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Inama yahuje Perezida Tshisekedi na Ruto yari yitabiriwe kandi na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N\u2019Guesso, wayiteguye akanayakira, ndetse na Faure Essozimna Gnassingb\u00e9, Perezida w\u2019Inama y\u2019Abaminisitiri ya Togo akaba n\u2019umuhuza washyizweho n\u2019Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu gushakira umuti ikibazo cy\u2019umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyi nama yari igamije by\u2019umwihariko kurebera hamwe ibibazo byari bimaze igihe byarazambije umubano wa dipolomasi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya, no gushaka uburyo ibihugu byombi byakongera kubana nta kwishishanya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu itangazo rihuriweho, rivuga ko Perezida Tshisekedi na Ruto biyemeje gukemura ibibazo bishobora kuvuka hagati y\u2019ibihugu byabo binyuze mu nzira za dipolomasi, kubaha ubusugire bw\u2019ibihugu no mu bibazo by\u2019imbere mu kindi gihugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Itangazo rigira riti <em>\u201cBiyemeje gushyira imbere ibiganiro bihoraho n\u2019inzira za dipolomasi nk\u2019uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka, mu mwuka wo kumvikana no kurinda amahoro n\u2019umutekano mu karere, by\u2019umwihariko binyuze mu kugarura ba Ambasaderi.\u201d<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibihugu byombi kandi byiyemeje kongera ubufatanye mu Muryango Mpuzamahanga w\u2019Ibihugu byo mu Karere k\u2019Ibiyaga Bigari (ICGLR) no mu Muryango wa Afurika y\u2019Iburasirazuba (EAC), byombi bihuriyemo ndetse no gukorana mu gukemura icyorezo cya Ebola ubu cyamaze kugera mu bihugu byombi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibyo byatangajwe mu itangazo rihuriweho ryasohotse nyuma y\u2019inama yahuje aba bakuru b\u2019ibihugu byombi ku wa 22 Ugushyingo 2026,<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":156,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-155","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/155","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=155"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/155\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":157,"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/155\/revisions\/157"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/156"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=155"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=155"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/theimpact.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=155"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}