Mark Zuckerberg yavuze ko Elon Musk “nta bwo akomeje” ku bijyanye no kurwanira ahantu hazitiye habugenewe (cage) ndetse ati: “Igihe kirageze ko tubivamo”.
Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwe Threads, uyu mukuru wa kompanyi Meta yavuze ko yari yahaye Musk “itariki nyayo” ariko ko uyu rwiyemezamirimo w’umucyeba we yagiye ashaka impamvu (urwitwazo).
Mbere yaho ku cyumweru, Musk yari yumvikanishije ku rubuga rwe X, rwahoze ruzwi nka Twitter, ko ashaka kurwana vuba nko kuri uyu wa mbere.
Mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka ni bwo aba baherwe batunze za miliyari z’amadolari bemeranyijwe kujya mu mitsi, bituma ibitangazamakuru bikurikiranira hafi iyo nkuru.
Intambara y’amagambo yakomejwe n’itangizwa mu kwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka kw’urubuga rwa Threads, ‘app’ mucyeba wa X, rwayobotswe n’abantu barenga miliyoni 100 mu gihe kitageze ku cyumweru.
Uwo mubare waragabanutse, ndetse X ikomeje kuba imbere cyane n’abayikoresha bagera kuri miliyoni 350 – ariko Musk yakangishije kurega Facebook mu rukiko ku “kwiha mu buryo bunyuranyije n’amategeko amabanga y’ubucuruzi ya Twitter”.
Meta, nyiri Facebook, yahakanye ibyo ishinjwa.
Mu cyumweru gishize, Zuckerberg yavuze ko yari yasabye ko kurwana kwabo kuba ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa Kanama (8).
Ku wa gatanu ushize kandi, Minisitiri w’Ubutaliyani w’umuco yavuze ko yavuganye na Musk ku kuba icyo gihugu cyakwakira uko kujya mu mitsi nk’igikorwa cyavamo amafaranga yo gukoreshwa mu bugiraneza.
Musk yumvikanishije ko uko kurwana kuzagira “ikirango cya Roma ya kera”.
Ariko ku cyumweru, umukuru wa Meta, Zuckerberg, yatangaje kuri Threads ati: “Elon ntazemeza itariki, ubundi akavuga ngo acyeneye kubagwa, none ubu ahubwo arasaba kwitoreza mu gikari cyanjye.
“Niba Elon azigera avuga akomeje [adakina] ku itariki nyayo n’aho igikorwa kizabera, azi uburyo bwo kubimenyesha. Bitabaye ibyo, igihe kirageze ko tubivamo. Ngiye kurushanwa n’abantu baha agaciro siporo”.
Ariko ubwo yasubizaga kuri X, Musk yavuze ko umukuru wa Meta “yasunnye”.
Mbere yaho, Musk yari yatangaje ku rubuga rwe ubutumwa bwo kuri telefone avuga ko yandikiranye na Zuckerberg.
Muri ubwo butumwa, abwira umukuru wa Meta ko azaba ari i Palo Alto, ku cyicaro gikuru cya Meta, kuri uyu wa mbere, kandi ko imirwano izabera muri ‘Octagon’ ya Zuckerberg, aho ni ahantu h’impande umunani habera imirwano yo muri ‘cage’.
Musk yakomeje agira ati: “Maze igihe ntitoza cyane, uretse igihe gito nitozanyije na Lex Fridman [umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa unakora ikiganiro cyo kuri podcast] uyu munsi.
“Nubwo ntekereza ko bishoboka cyane ko bitazabaho, mbere na mbere kubera ingano yacu itandukanye, wenda uri Bruce Lee wo muri iki gihe kandi hari ukuntu wazatsinda”.
Elon Musk, w’imyaka 52, na Mark Zuckerberg, w’imyaka 39, ni babiri mu baherwe bo mu ikoranabuhanga batunze za miliyari z’amadolari bazwi cyane ku isi.
Igitekerezo kidasanzwe cyo kurwana kwabo cyatangiye muri Kamena, ubwo Musk yatangazaga kuri X, icyo gihe yitwaga Twitter, ko ashaka “kurwanira ahantu hazitiye” na Zuckerberg.
Umukuru wa Meta, usanzwe yaritoje imikino njya rugamba ivanze ndetse akaba aherutse gutsinda amarushanwa y’umukino njya rugamba wa jiu-jitsu, yaramusubije gusa ati “nyoherereza aho bizabera”.