Nyiramahoro Fraziya ni umwe mu bakazana ba Mariyamu warokotse ubwicanyi bwakorewe abanyakabera muri Republika ya Kidemokarasi ya Congo avuga ko kwicwa bazira kwitwa abanyarwanda no gukorana n’inkotanyi byatangiye bagira ngo ni ibikino.
I Kabera ni mu bice by’I Mushasha, Baraka niyo santere nkuru y’aho ku muhanda werekeje Uvira.Mariyamu yari umukecuru w’umunyamasengesho wizerwaga na benshi mu bakomoka mu moko menshi y’I Mulenge na Byura kuko bemeraga ko ajya Azamurwa mu ijuru kuganira n’Imana akagaruka ku isi.Iwe hateraniraga abantu benshi baje gusenga no kwiga ijambo ry’Imana.
Kabera ni agace kari gatuwe cyane cyane n’ababembe,abafurero bakaba bake.Hafatwaga nk’umuhana w’ababembe ukarangwa n’ibikorwa by’ubuhanuzi kubera Mariyamu.Abahatuye babanaga nk’inshuti n’abavandimwe kugeza ubwo hatangiye kumvikana imvugo z’urwango mu bari basanzwe babana neza.
Nyiramahoro avuga ko yavukiye I Minembwe.kuva mu bwana bwe kugeza ashaste ntiyigera abona hari ikibazo cy’amacakubiri mu baturanyi be.
Mu kiganiro Nyiramahoro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko batangiye bumva abaturanyi ndetse n’abo basenganaga bababwira mu biganiro ngo muzajye iwanyu I Rwanda mudusigire igihugu cyacu bo bakabikerensa.
Yagize ati:”Twabonye impinduka,twumva abantu bagenda bavuga bati mwebwe muri abanyarwanda,muzajya iwanyu mu Rwanda tuzasigarana inka zanyu.Bakabivuga gutyo mu magambo ariko kubera ko twebwe twari abakristo ntitubihe agaciro cyane tugakomezagukorera Imana;ariko ayo makuru tukayumva hanze bizakugera aho babishyira mu bikorwa.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko umugabo we wari umwe mu bayobozi yabashaga kugenda akumva amakuru mu bo mu bwoko bw’ababembe bari inshuti ze, maze rimwe agaruka amubwira ko bavuze ko iwabo aho avuga ariho hari icyicaro cy’inkotanyi zaje gutera igihu(icyo gihe bacyitaga Zaire)nyamara we akabahakanira avuga ko aho kwa nyirabukwe haba ibikorwa by’amasengesho ko hataba ibikorwa bya politiki.
Ati: “Icyo gihe ga kumva inkotanyi natwe ntitwari tuzizi ariko ayo magambo akavugwa,rimwe ari ku wa gatandatu mu gitondo ngo tujye kubona tubona igitero kivuye mu santere ya Baraka kiraje baratubwira ngo ni shefu baje kureba,umugabo wanjye.
Ngo baje kumureba ngo aza asuzugura.Bari abantu bari kumwe na bariya biyita ba Kaderi baravuga twe baramudutumye ngo ajye kwisobanura nk’umuyobozi;uwo musi yagiye ntiyagarutse.Baramufunze bamutwarana na Mahota,umupasiteri twari dufite mukuru wari ku misiyoni y’itorero rya Methodiste Mishimbaki abandi turasigara.Cyari igitero gishorewe n’abantu benshi b’abaturage.”
Yakomeje avuga ko bigeze ku wa mbere haje igitero kinini cy’abasirikare b’uwari perezida Mobutu gisahura ibintu byinshi gitwara n’abandi bagabo babiri.
Ati:” Batwaye umugabo witwa Samsoni Gashindi w’umunyabyinshi batwara n’undi mugabo Christophe ni umusita.Abo baragenda uwo munsi ntibagarutse ariko twaje kubasanga muri gereza y’I Baraka.
Urumva bamwe bagiye bagiye ku wa gatandatu,abandi ku wa mbere twe twagiye ku wa gatatu batwara umuhana wose muri gererza y’I Baraka.Twese twari Magana abiri.bwari ubwa mbere kwisanga muri gereza abasoda bakatubwira ko bashaka kutujyana iwacu mu Rwanda.
Abasoda baratubwira ngo mwebwe mwamereye kunywa amata none mufashe abana mubohereza mu Rwanda ngo bajye kwiga kurwana baze batere Zaire ya Mobutu Seseseko?ati mwarengereye ibi byago nimwe mwabyiteje.”
Ngo bwarakeye mu gitondo abari bafungiye I Baraka bose babashyira mu bwato barabajyana bagera ku cyambu cya Uvira.bukeye mugitondo nka saa ine bazana imodoka badushyiramo ariko nabi cane,imfungwa zose bazisohoye havamo n’umugabo wanjye na we bamuterera muri ya modoka;twari tubyiganye cyane tumeze nabi nk’abapfa.N’uko batsa imodoka bameze nk’abagiye guta ivu,umenga ntabwo bari batwaye abantu’’
Nyiramahoro avuga ko bajyanywe n’amasoda bane b’abanyekongo babageza ku mupaka Kamanyola n’uko barabavangura.Ati:”Tugeze Kamanyola bagiye bafata abagabo bose n’abasore n’abana bari hejuru y’imyaka irindwi bakajya babasubiza aho tuvuye twebwe bagahita batwerekeza imbere tukambuka badushyira mu kazu kabo batangira kutwambura imyenda.Baratubwiraga ngo ni dusige imyenda y’igihugu cyabo Zaire.
Hari abahungu nka bane b’abasore cane bavuga igiswahili bagendaga babakubita babaraza babasunika bambaye ubusa benshi bambutse bafite ibisebe ku nkokora no ku mavi,njye nari ntwite ntibankubise maze dusiga indundo y’imyenda yose ku muryango w aka kazu.”
Nyuma yo kwambuka,bashyizwe mu nkambi y’I Bugarama baraharara bahungabanye ababyeyi barimo kwibaza aho abana babo b’abahungu n’abagabo babo bajyanywe,bagakeka ko baba bishwe n’abasoda;Hari n’abatekerezaga ko bishoboka ko abasore boba bahunze bakanyura mu mugezi boga.
Aha,baharaye kabiri nibwo bajyanye ahahoze hitwa I Gitarama mu nkambi .Nyiramahoro mu gahinda kenshi avuga ko batamenye irengero ry’ abagabo babo n’abasore basubijwe muri Congo yahoze yitwa Zaire.
Ati: “Kugeza uyu munsi twumva ngo barabashinje,bapfuye urupfu rwo gushinja n’abo bana basubiranyeyo(…)twumva amakuru ngo barabishe imirambo bayita muri Rusizi.
Mu mwaka wa 2002 Nyiramahoro yasubiye muri Congo asanga umuhana w’iwabo ugituwe n’ababembe ndetse n’abandi bo yandi moko ngo ariko hari ubwoba bwinshi.Abo yasanze baramwishimiye baramwakira batumanaho bamusaba kubabwira amakuru y’urugendo rwabo maze na we ngo atangire abari aho bararira abandi barahungabana.
Nyiramahoro yongeyeho ko hari n’umwana w’umwangavu warize cyane kubera agahinda k’inkuru y’urwo rugendo kugeza ubwo ahwereye baramushyingura .