Ese wigeze uryama iruhande rw’umukunzi wawe cyangwa uwo mubana ugona, maze bucyeye ukabyuka wumva ufite umunaniro, uhangayitse, udashobora gutekereza neza cyangwa ukabyuka wumva utibuka ibintu neza?
Kugona ni ibintu bikunze kubaho, kandi akenshi abantu babifata nk’ibibabangamira gusa, batabona ko bishobora kugira ingaruka ku buzima. Ariko inzobere mu by’ubuzima zivuga ko kuryamana n’umuntu ugona bishobora gutuma nawe ugira ibibazo biterwa no kudasinzira neza.
Dr Clare Simon, umuganga w’amenyo ufite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’amenyo n’ibibazo by’ibitotsi, asobanura ko kugona guterwa no kunyeganyega kw’inyama zorohereye ziri mu myanya inyuramo umwuka mu gice cyo hejuru cy’ubuhumekero, igihe umuntu asinziriye.