Mbappé yari yagiye muri Cameroun igihugu se akomokamo, mu biruhuko by’iminsi itatu birimo n’ibikorwa byo gufasha abana baho binyuze mu muryango w’ubugiraneza w’uyu mukinnyi (KM Foundation).
Ku munsi wa gatatu ari nawo wa nyuma w’ibi biruhuko, Mbappé yasuye ishuri rya Bonendale riherereye mu cyaro cya Djébalé ari nacyo se yavukiyemo mu rwego kureba aho ibikorwa byo kurivugurura bigeze.
Umuyobozi w’iryo shuri, Frieda Kesse yavuze ko ari byiza kubona abakinnyi bakomeye bibuka iwabo bakaza gufasha aho bakomoka.
Ati “Dutewe ishema no kuba umwana wacu adutekerezaho n’igihugu cye ndetse no kuba hari n’ibyiza yakorera abana b’Abanya Afurika.”
Abana benshi bo muri Djébalé bambuka umugezi wa Wouri kugira ngo bagere ku ishuri.
Mbere yo kuva muri iki cyaro, Kylian Mbappé yahise agenda mu bwato yerekeza i Djébalé, aho yakiriwe n’umuyobozi w’umudugudu ndetse n’abantu bakomeye mu birori gakondo.
Yajyanywe mu nzu yagenewe imihango n’imigisha, amaramo iminota icumi, nyuma asohoka yambaye imyenda gakondo ndetse n’ingofero bambara mu birori muri aka gace ka Djébalé.
Iminsi ibiri ya mbere y’ibi biruhuko ku wa Kane no ku wa Gatanu, Mbappé yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wa Cameroun, Joseph Dion Ngute baganira ku bikorwa bitandukanye byo gufasha abana.
Kylian Mbappé akomeje kwifuza gutandukana na Paris Saint Germain cyane ko aherutse gutangaza ko iyi kipe itamufasha kwegukana Ballon d’Or.
Ni mu gihe ubuyobozi bwayo bwamumenyesheje ko agomba kongera amasezerano cyangwa se akagurishwa muri iyi mpeshyi kuko itakihanganira kumubona agendera ubuntu umwaka utaha.