Ibihugu bigize umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) byavuze ko Ukraine ishobora kuwinjiramo “igihe abanyamuryango babyemeye kandi n’ibisabwa byujujwe”, nyuma yuko Perezida Volodymyr Zelensky anenze gutinza “kutumvikana” kwo kuwinjiramo.
Mu itangazo, OTAN yavuze ko yemera ko bicyenewe ko Ukraine yinjira byihuse kurushaho ariko ivuga ko itari bujye mu byo kuvuga igihe bizabera.
Mbere yaho, Zelensky yavuze ko bisa nkaho “nta kwitegura” guhari kwo gutumira Ukraine cyangwa kuyigira umunyamuryango.
Ubu ari mu murwa mukuru Vilnius wa Lithuania, aho iyo nama irimo kubera.
Ukraine yemera ko idashobora kwinjira muri OTAN mu gihe iri mu ntambara n’Uburusiya ariko irashaka kwinjira muri OTAN vuba cyane hashoboka igihe imirwano izaba irangiye.
Ariko Zelensky, mu butumwa yatangaje kuri Twitter mbere yuko umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg avuga ayo magambo, yavuze ko kuba nta cyemeranyijweho ku gihe Ukraine izinjirira muri OTAN bisobanuye ko kuba iki gihugu cyazageraho kikaba umunyamuryango, OTAN hari ubwo yazabikoresha mu gusaba Ukraine kugira ibyo ibanza kwemera.
Yagize ati: “Amahirwe macye arimo kurekerwa ku kuba Ukraine yaba umunyamuryango wa NATO ari uko igiranye ibiganiro n’Uburusiya. Urujijo ni intege nke”.
OTAN ntiyashoboraga kuba yavuze igihe n’ukuntu Ukraine ishobora kwinjira muri OTAN. Ariko abadiplomate bashimangiye ko bari bagaragaje inzira isobanutse neza y’uburyo bwo kwinjira muri OTAN, kandi ko igikorwa kigoye cyane cyo gusaba kuba umunyamuryango cyagabanyirijwe cyane igihe kimara.
OTAN yari yemeye ko igisirikare cya Ukraine kirimo kurushaho “gushobora guhana [gusangiza] no gukoresha amakuru” kandi ko kirimo kurushaho “gukorana mu rwego rwa politiki” n’ingabo za OTAN.
OTAN yavuze ko izakomeza gufasha amavugurura muri demokarasi ya Ukraine ndetse no mu rwego rw’umutekano.
Abadiplomate banavuze ku ishyirwaho ry’Akanama gashya ka OTAN na Ukraine (NATO-Ukraine Council), gaterana mu nama yako ya mbere kuri uyu wa gatatu, kakazaha Ukraine uburenganzira bwo gutumiza inama z’abagize uyu muryango bose.
Ariko icyemezo cyo kutabwira Ukraine igihe izinjirira muri OTAN kizabonwa nko gusubira inyuma kuri Ukraine.
Nubwo gutangaza icyo gihe n’ubundi bitari byitezwe, icyemezo cya Zelensky cyo kuvuga ko kuba nta ngengabihe ihari “bitumvikana”, cyashimangiye kunanirwa kwe muri diplomasi.
Bamwe mu banyamuryango ba OTAN bafite impungenge ko kuba Ukraine yaba umunyamuryango nk’ako kanya bishobora guha urwitwazo Uburusiya rwo gushyira intambara ku yindi ntera no gutuma imara igihe kirekire.
Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga i Vilnius nyuma yaho, Zelensky yagize ati: “NATO izaha umutekano Ukraine. Ukraine izatuma uyu muryango ugira imbaraga kurushaho”.
Iyi nama y’i Vilnius ibaye hashize umunsi Turukiya iretse kwangira Suède (Sweden) kwinjira muri OTAN.
Mbere, Turukiya yamaze amezi ibangamira ubusabe bwa Suède bwo kwinjira muri OTAN, iyishinja gucumbikira intagondwa z’aba Kurds (Kurdes).
Ubu Suède izaba umunyamuryango wa 32 wa OTAN nyuma yuko Finland – ihana imbibi n’Uburusiya, yinjiye muri uyu muryango mu kwezi kwa Mata (4) uyu mwaka.
Ibyo bihugu byombi byatangaje ubushake bwabyo bwo kwinjira muri OTAN nyuma yuko Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine mu mwaka ushize.
Inkuru ya BBC.