Perezida w’Amerika Joe Biden yageze muri Israel kuri uyu wa gatatu kugaragaza ko yifatanyije nayo no kuganira n’abategetsi bayo kuri gahunda y’intambara.
Ubwo yari ageze i Tel Aviv, Biden yakiranwe urugwiro na Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.
Ariko uruzinduko rwe rwagize ingorane zikomeye zitewe n’ikintu cyaturikiye ku bitaro muri Gaza, hari ubwoba ko cyishe Abanya-Palestine babarirwa mu magana.
Perezida Biden yavuze ko ababajwe cyane n’abapfuye.
Uruzinduko rwari ruteganyijwe ko agirira muri Jordan (Jordanie) agahura n’abategetsi bo mu bihugu by’Abarabu, Jordan yaruburijemo, mu gihe hari uburakari bwinshi mu mahanga kubera impfu zo muri Gaza.
Biden na Netanyahu bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma gato yuko ahageze, ndetse yitezwe guhura n’abagize guverinoma ya Israel yo muri iki gihe cy’intambara.
John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu k’Amerika, yavuze ko Biden abaza “ibibazo bikomeye” kugira ngo asobanukirwe neza intego za Israel zo mu ntambara muri Gaza.
Hamas yabyegetse kuri Israel, ibyita “icyaha cyo mu ntambara”. Umuvugizi wa Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, uba mu karere ka West Bank kigaruriwe na Israel, yashinje Israel “icyaha ndengakamere”.
Ariko Israel yavuze ko icyo cyaturitse cyatewe na rokete zarashwe nabi n’undi mutwe, wa Islamic Jihad wo muri Palestine.
Mark Regev, umuvugizi wa Netanyahu, yabwiye BBC Radio 4 ati: “Ubutasi bwacu buratumenyesha ko biboneka ko hari rokete yarashwe na Islamic Jihad…
“Kandi ko rokete yabo yarashwe muri Israel ariko igahanuka itarahagera nuko igwa ku bitaro, iteza gusenyuka [nk’uko] yateje.”
BBC irimo kugenzura icyateye iryo turika.