Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2026,
N’ubwo ubwiganze bw’abatangiye umwiherero ari abakina muri Shampiyona ya BK Pro League, abandi bageze mu mwiherero ni Muhire Kevin wasoje amasezerano muri Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, Nshuti Innocent watandukanye na Al Wafaq yo muri Libya, Niyomugabo Claude udafite ikipe na Ntwari Fiacre wa Kruger United yo muri Afurika y’Epfo.
Abandi bakinnyi bakina mu mahanga bazahurira na bagenzi babo i Bamako, aho bazakinira umukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda K, uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026.
Nyuma y’uwo mukino, abakinnyi bose bazakomeza kwitegura undi na wo uzabahuza na Mali, ukazabera i Kigali kuri Stade Amahoro, ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Iyi mikino ibiri ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027, kuko u Rwanda na Mali ari byo biyoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu.
Amavubi yatangiye atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatsinze Cap-Vert 3-1 na Liberia 1-0.
