FIFA yemereye abayobozi bayo kureba inyandiko z’ingenzi zijyanye n’umushinga wahagaritswe wo kugurisha imigabane mu gikombe cy’Isi ku bashoramari bigenga.
Ibi byatangajwe n’umwe mu bantu ba hafi y’urwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi, mu kiganiro yagiranye n’ikigo ntaramakuru AFP ku wa kabiri.
Uwo muntu yagize ati: “FIFA yamenyesheje abagize Inama Nyobozi yayo, barimo ba visi-perezida bose, ko bazemererwa kubona inyandiko z’ingenzi zijyanye n’umushinga wa FIFA Forward Enterprise.” Yavugaga ku mushinga wari watanzwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uzwi nka FFE.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryemereye abagize Inama Nyobozi yaryo kureba inyandiko z’ingenzi zijyanye n’umushinga wari wahagaritswe wo kugurisha imigabane mu marushanwa y’igikombe cy’Isi ku bashoramari bigenga.
Abagize Inama Nyobozi ya FIFA, bose hamwe bakaba ari 37 barimo Infantino na ba visi-perezida umunani (8), bamenyeshejwe ku wa mbere binyuze mu ibaruwa yoherejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafstrom. Iyo baruwa yabasabaga kwigaragaza mu gihe cy’ibyumweru bibiri niba bashaka kureba izo nyandiko imbonankubone, kandi bakazisuzumira ahantu no mu buryo bwihariye bwagenwe. Amakuru avuga ko izo nyandiko zishobora gusomerwa ku cyicaro gikuru cya FIFA giherereye i Zurich mu Busuwisi.
Iki cyemezo cyafashwe ubwo igihe ntarengwa cya tariki ya 2 z’ukwa 11, cyari cyashyizweho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), kugira ngo FIFA isubize ibibazo bitandukanye bijyanye n’umushinga wa FFE, cyari kirangiye ku wa mbere.
UEFA ni yo yari iyoboye abatavuga rumwe n’uwo mushinga, watangajwe bwa mbere mu mpera za Nyakanga (7). Uwo mushinga wari gutuma FIFA ifungurira abashoramari bigenga amarembo, bakagira imigabane mu marushanwa akomeye irimo Igikombe cy’Isi.
Gianni Infantino yahise areka uwo mushinga nyuma yo kwamaganwa cyane n’abantu batandukanye.
