Rayon Sports itsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wa mbere ukinwe kuva Rwanda Premier League ihawe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Ibitego bya Charles Bbaale na Youssef Rharb ni byo bihaye intsinzi Gikundiro, mu gihe impozamarira ya Gasogi United yatsinzwe na Theodore Malipangou Christian.
Shampiyona izakomeza ku Cyumweru hakinwa indi mikino y’Umunsi wa Mbere.