Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Nyakanga 2023, nibwo habonetse amakuru biciye ku mbugankoranyambaga za Inter Milan, avuga ko uwahoze ari umukinnyi wayo yitabye Imana.
Yagize iti “Impano ikomeye ndetse n’umufana wa Inter. Nimero 10 wazamuye ibendera ry’ikipe mu gihugu, I Burayi ndetse no ku Isi. Ni mwiza cyane twagize, abicishije mu mpano ye yigiweho by’inshi n’ikiragano gishya.”
Luisito, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne inshuro 32 ndetse anagira uruhare runini mu Gikombe cy’Uburayi, yegukanye mu 1964, akaba ariyo mpamvu atazava mu mitwe y’abakunzi ba ruhago.
Uyu mukinnyi yageze muri Inter mu 1961 ayimaramo imyaka icyenda. Icyo gihe batwaranye Igikombe cya Shampiyona inshuro inshuro eshatu, igikombe cy’amakipe yitwaye neza i Burayi, ’European Cup’ inshuro ebyiri ndetse n’Icy’Isi.
Luisito ari Camp Nou, yefashije FC Barcelone kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona ya La Liga. Icyo gihe nibwo yabaye umukinnyi mwiza ku Isi yegukana Balon d’Or, akaba ariwe wenyine wabigezeho mu gihugu cye.
Umupira w’amaguru yawusoreje muri Sampdoria mu 1973 ayikiniye imyaka itatu, mbere yo gutangira umwuga w’ubutoza. Aka kazi yagakoreye muri Inter ariko ananirwa gukoreramo amateka nk’ayo yanditse ayikinira.
Uyu mugabo wakinaga mu kibuga hagati, yatoje kandi Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abatarengeje imyaka 21 n’iy’abakuze.