Buri wese azi ko umukino w’umupira w’amaguru usanzwe umara iminota 90. Icyakora, umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika (AFCON 2025) watwaye igihe kirekire cyane, ku buryo hashize amezi 10 ikibazo cy’uwagombaga kwegukana igikombe kigikomeje mu nkiko.
Mu gihe benshi bari biteze ko ibyishimo byo kwegukana igikombe bizabera mu kibuga, ubu Maroc na Sénégal bategereje kumenya igihugu kizemezwa ku mugaragaro ko ari cyo cyegukanye iri rushanwa. Icyemezo gitegerejwe ntikizatangarizwa mu kibuga, ahubwo kizatangirwa mu rukiko.
Kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita, urwego rukuru rushinzwe gukemura amakimbirane mu mategeko agenga siporo ruraza gutangaza umwanzuro wa nyuma ku bujurire bwa Sénégal. Iki gihugu cyajuririye icyemezo cyari cyafashwe cyo kukambura igikombe cyari cyaratsindiye mu mukino wa nyuma wakinnyemo na Maroc, yari yakiriye irushanwa mu murwa mukuru Rabat muri Mutarama.
Urubanza rwaburanishijwe mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira, aho impande zombi zabonye umwanya wo gutanga ibisobanuro n’ibimenyetso bishyigikira imyanzuro yazo.
Kuva icyo gihe, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika, cyane cyane abo muri Maroc na Sénégal, bakomeje gutegereza icyemezo kizashyira iherezo kuri iyi mpaka zimaze igihe.
Ese igikombe kizaguma kuri Maroc cyangwa Sénégal izasubizwa icyubahiro cyo kwegukana AFCON 2025? Umwanzuro w’urukiko ni wo uza gutanga igisubizo cya nyuma.
