Ibyo byatangajwe mu itangazo rihuriweho ryasohotse nyuma y’inama yahuje aba bakuru b’ibihugu byombi ku wa 22 Ugushyingo 2026, yabereye i Oyo muri Congo Brazzaville, ihuriza hamwe abakuru b’ibihugu bane ngo baganire ku bibazo bireba umubano wa Congo na Kenya, amahoro n’umutekano mu karere
Inama yahuje Perezida Tshisekedi na Ruto yari yitabiriwe kandi na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso, wayiteguye akanayakira, ndetse na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo akaba n’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi nama yari igamije by’umwihariko kurebera hamwe ibibazo byari bimaze igihe byarazambije umubano wa dipolomasi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya, no gushaka uburyo ibihugu byombi byakongera kubana nta kwishishanya.
Mu itangazo rihuriweho, rivuga ko Perezida Tshisekedi na Ruto biyemeje gukemura ibibazo bishobora kuvuka hagati y’ibihugu byabo binyuze mu nzira za dipolomasi, kubaha ubusugire bw’ibihugu no mu bibazo by’imbere mu kindi gihugu.
Itangazo rigira riti “Biyemeje gushyira imbere ibiganiro bihoraho n’inzira za dipolomasi nk’uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka, mu mwuka wo kumvikana no kurinda amahoro n’umutekano mu karere, by’umwihariko binyuze mu kugarura ba Ambasaderi.”
Ibihugu byombi kandi byiyemeje kongera ubufatanye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) no mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byombi bihuriyemo ndetse no gukorana mu gukemura icyorezo cya Ebola ubu cyamaze kugera mu bihugu byombi.
