Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yitabiriye inama mpuzamahanga igamije kurebera hamwe ingamba zatuma ibihugu bya Afurika birushaho kwigira mu rwego rw’ubuzima.
Dr. Nsengiyumva yagiye guhagararira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu nama ya Gatanu yiga ku buzima rusange muri Afurika izwi nka CPHIA 2026 (Conference on Public Health in Africa).
Iyi nama izamara iminsi itanu, iratangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 igeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, ndetse ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu, inzobere mu buvuzi, abashakashatsi, abahanga mu ikoranabuhanga, abikorera, imiryango itari iya Leta n’urubyiruko.
Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma ya Ethiopia n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo byafasha umugabane wa Afurika kugira urwego rw’ubuzima rukomeye kandi rushobora guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo by’ubuzima rusange.
Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Umutekano n’ubusugire bwa Afurika mu rwego rw’ubuzima: kuva ku kwishingikiriza ku bandi no kuba mu ntege nke, kugana ku kwigira no kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.”
Mu bizibandwaho harimo kureba uburyo ibihugu bya Afurika byakongera ingengo y’imari bigenera urwego rw’ubuzima, bikagabanya gushingira ku nkunga z’amahanga, ahubwo bikarushaho gukoresha ubushobozi n’umutungo bifite.
Abitabiriye iyi nama kandi bazungurana ibitekerezo ku guteza imbere inganda zikora imiti n’inkingo muri Afurika, kongera ubushobozi bwo gukora ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubuzima no kunoza uburyo ibihugu bihangana n’indwara z’ibyorezo.
Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje gushaka uburyo byakwigobotora kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga mu gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi, bikubaka inzego z’ubuzima zifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.
CPHIA ni urubuga mpuzamahanga rwashyiriweho guhuza abayobozi n’inzobere mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe gushyiraho ingamba zihuriweho zo kuzamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi no kongera ubushobozi bw’umugabane mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima rusange.
